Copy

INTERVIEW: Umuyobozi wa RIB nta kanya agira ko kureba filimi, na we ngo ibyo yirirwamo ni filimi

By Jean Pierre Nizeyimana on Aug 23, 2019 09:54 am

*Kuba RIB yafashe ukekwaho icyaha nyuma akarekurwa n’Urukiko ngo birasanzwe,
*Menya Siporo Umuyobozi wa RIB akora ituma ahora agaragara nk’ufite imyaka mike,
*Dosiye z’abakekwaho icyaha RIB ijya itubwira ko yamenye kandi iri kugenza, ntitumenye iherezo biterwa n’iki?

Mu kiganiro kihariye Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col. Jeannot Ruhunga Kibizi yahaye Umuseke kuri uyu wa Kane, yavuze ku nshingano ziremereye yahawe n’uko yabyakiriye, avuga ku buzima bwe mu kazi no hanze yako, ati “nta mwanya wo kureba filimi ngira kuko mu kazi kange nirirwa mu bisa na filime.” Muri Video uramenya byinshi kuri we.

Col Jean Ruhunga Umunyambanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu biro bye aganira n’umunyamakuru w’Umuseke

Muri byinshi yavuze harimo ko RIB idashobora kwihanganira umugenzacyaha w’umusinzi cyangwa urya ruswa.

Col. Ruhunga avuga ko iyo bagenjeje icyaha, bakabona ibimenyetso bagafata umuntu bakamugeza mu Bushinjacyaha nabwo bukamushyikiriza Urukiko, “ejo ukekwaho icyaha akagirwa umwere, ngo ni ibintu bisanzwe mu bucamanza.”

Avuga ko Urukiko rushobora gusanga ibyitwaga ibimenyetso bifatika bidahagije ngo runaka afungwe, bityo rukamurekura yenda by’agateganyo cyangwa mu bundi buryo.

Uyu muyobozi wa RIB avuga ko iyo abonye umwanya ajya gukorera siporo muri Gym….

Kurikira ikiganiro twagiranye na Col Jeannot Ruhunga….hepfo urebe video irimo byose

UMUSEKE: Muratangira mwibwira abasomyi b’Umuseke, abo muribo, murubwire muri rusange Afande Col Ruhunga ni muntu ki? Akomoka he? Yize he? Mbese muduhe ‘background’ yanyu muri rusange.

Col Ruhunga: Nitwa Colonel Jeannot Ruhunga Kibizi. Mfite imyaka 55, ndi Umusirikare, ndi Colonel. Nize Amategeko i Butare niho narangirije. Nyuma niga Ubuyobozi n’Imiyoborere (Governance and Leadership) muri Ghana, mpavana impamyabumenyi ihanitse (Master’s). Mfite kandi indi mpamyabumenyi nk’iyi mu Bumenyi bwerekeranye n’Imibanire y’Ibihugu (International Studies) nakuye muri Kaminuza y’i Nairobi muri Kenya.

Ibindi ni ibigendanye n’Igisirikare kandi amahugurwa yose agendanye n’Igisirikare narayakoze kugeza kuri Grade (ipeti) ngezeho.

Ndubatse mfite abana babiri, umukobwa n’umuhungu, umwe afite imyaka 17, undi afite imyaka 16.

UMUSEKE: Mwumvise ko babagize Umunyamabanga Mukuru wa RIB mwabyakiriye mute cyane ko rwari Urwego rushya mu Rwanda?

Col Ruhunga:  Njyewe kubera ko ndi umusirikare, burya iyo uri we buri gihe uba witeze ko iteka akazi baguha kose ugomba kugakora.

Cyakora Urwego nk’uru rushya iyo baruguhaye icyo uhita wumva ni uko hari ikizere bakugiriye, ariko ukumva ko hari inshingano nshya uhawe ugomba kuzuza kugira ngo ikizere uhawe kidapfa ubusa. Ni uko nanjye byangendekeye.

UMUSEKE: Hari igihe RIB ijya itubwira ko yamenye kandi iri kugenza icyaha cy’ubwicanyi runaka ariko itangazamakuru ntirizamenye icyavuye muri uko kugenza icyaha. Icyo gihe biba byarangiye bite?

Col Ruhunga: …(Aseka) Uko niko amategeko ateye, aha ndavuga amategeko agendanye n’uburyo ibyaha bigenzwa. Ubugenzacyaha bukora iperereza ryabwo mu ibanga, ryarangira bugashyikiriza dossier Ubushinjacyaha. Kugeza aha biba bikiri mu ibanga.

Ubushinjacyaha nabwo bureba niba dossier ikozwe neza, niba yuzuye kugira ngo ijye mu Rukiko…

Iyo igeze mu Rukiko nibwo itangira kujya hanze ku buryo buri wese: ari uregwa, ari umwunganira, ari n’undi wese ubishaka ajya mu Rukiko agakurikirana urubanza. Ariko iyo biri mu Bugenzacyaha biba biri mu ibanga.

Niyo mpamvu tutajya kuri Radio ngo tuvuge ngo bigeze aha, twakoze ibi, uyu twamusanganye ibi… icya mbere aba akiri umwere, abaka agikekwa, kandi bigomba gukorwa mu ibanga kugira ngo bitabangamira kugenza ibyaha…

Inshingano afite ziraremereye ariko we ntiyiremereza, asubizanya ubwitonzi kandi aseka

Fungura video wumve ikiganiro cyose…

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW


Soma inkuru irambuye »
share on Twitter Like INTERVIEW: Umuyobozi wa RIB nta kanya agira ko kureba filimi, na we ngo ibyo yirirwamo ni filimi on Facebook

Tchabalala muri Bugesera FC…Bati “Intego ni ugutsinda ikipe yose izaduca imbere”

By Martin NIYONKURU on Aug 23, 2019 08:22 am

Umukinnyi w’Umurundi, Shaban Hussein AKA Tchabalala wakanyujijeho muri Rayon Sports yamaze kwinjira muri Bugesera FC. Umunyamabanga mukuru w’iyi kipe y’akarere ka Bugesera, Sam Karenzi avuga ko iyi kipe ikomeje kwiyubaka kugira ngo izarusheho kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino.

Tchabalala yasinye amasezerano y’umwaka umwe

Sam Karenzi avuga ko Tchabalala yasinye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa.

Tchabalala wavuye muri Rayon Sports afatwa nka mana y’Ibitego, yavuye muri iyi kipe yerekeza muri Africa y’Epfo mu ikipe ya Baroka ayivamo yerekeza muri Coffee Sport Club yo muri Ethiopia.

Yari amaze iminsi yibereye i Burundi aho avuka, nta kipe afite ubu akaba aje muri Bugesera FC ngo ayifashe muri uyu mwaka w’imikino.

Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC, Sam Karenzi yabwiye Umuseke ko bazanye uyu rutahizamu kugira ngo iyi kipe ibashe kugera ku ntego ifite.

Ati “Intego ni ugutsinda ikipe yose itunyuze imbere.”

Sam Karenzi wirinze kuvuga abandi bakinnyi iyi kipe iri kurambagiza, yavuze ko bahari bakomeye yifuza gusinyisha kugira ngo yongere imbaraga bazabashe kugera ku ntego zo gutwara ibikombe.

Biravugwa ko na Kwizera Pierrot na we wamamaye muri Rayon Sports aza akurikira Tchabalala.

Bugesera FC ubu inafite stade yayo iherutse gutahwa, yanaguze abandi bakinnyi barimo Francis Mustafa wakiniraga ikipe ya Gor Mahia FC na myugariro Wilonja Jacques Umunyekongo wakiniraga ikipe ya Espoir FC.

Bashyira umukono ku masezerano

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW


Soma inkuru irambuye »
share on Twitter Like Tchabalala muri Bugesera FC…Bati “Intego ni ugutsinda ikipe yose izaduca imbere” on Facebook

New Zealand: Perezida w’Inteko yahaye amata umwana w’Umudepite aranamuhoza

By Martin NIYONKURU on Aug 23, 2019 07:09 am

Perezida w’Inteko Inshinga Amategeko yo muri New Zealan, Trevor Mallard yagaragaye ari kwita ku mwana w’amezi atandatu w’umwe mu badebite wari uriho arira, amuha amata akoresheje inkongoro aranamuguyaguya ngo aceceke kuko yari ari kurira.

Perezida w’Inteko muri New Zealand yishimiye kwita ku mwana wa mugenzi we

Trevor Mallard yafashe uyu mwana wari wazanye na se Tamati Coffey ku wa Gatatu w’iki cyumweru, amumarana iminota 15 amuhoza ari kumuhoza anamuha amata kuko yari ashonje.

Umuyobozi w’iriya nteko yafashe uriya mwana kuko se umubyara Tamati Coffey yari ayoboye ibiganiro mpaka byamaze iriya minota 15.

Trevor Mallard wagaragaje ko yishimiye kwita kuri kariya kana k’ukwezi kumwe n’igice, yabwiye Reuters ko yahojeje uriya mwana kuko ntacyo yakoraga kandi umubyeyi we yari ahuze.

Ifoto y’uyu muyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko yasakaye kuri twitter, abantu bayitangaho ibitekerezo. Bamwe bagira bati “Mbega ukuntu ari byiza guterura umwana uri mu nzu y’inteko Ishinga Amategeko.”

imugaragaza ari kumwe n’umwana yakomeje kwishimirwa n’abantu benshi abandi bmwandikiraga kuri twitter bamubwira ngo “abandi bati mbega ifoto nziza.”

Muri nzeri umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe wa New Zealand, Jacinda Ardern yajyanye uruhinja rwe mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yari itaraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Src: 7 Sur 7

Aline RANGIRA MWIHOREZE
UMUSEKE.RW


Soma inkuru irambuye »
share on Twitter Like New Zealand: Perezida w’Inteko yahaye amata umwana w’Umudepite aranamuhoza on Facebook

Minisitiri muri Uganda yagize icyo avuga ku Banyarwanda bahafungiye

By Jean Pierre Nizeyimana on Aug 23, 2019 06:56 am

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, James Mugoya yavuze ku byo u Rwanda ruvuga ko hari Abanyarwanda bafungiye Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, avuga ko abahafungiye bafunzwe bikurikije amategeko.

U Rwanda rusaba ko Abanyarwanda bafungiye muri Uganda barekurwa, ubundi amasezerano y’i Luanda yasinywe ku wa gatatu tariki 21 Kanama hagati y’ibihugu byombi akubahirizwa.

Ku wa Kane tariki 22 Kanama, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye Umuseke ko Leta isaba Abanyarwanda kuba baretse kujya muri Uganda mu gihe hakiriyo benewabo bafungiyeyo n’abandi bagihohoterwa.

Ngo bazajyeyo ari uko abo avuga bafungiweyo mu buryo budakurikije amategeko bafunguwe.

Yagize ati: “None se twabwira Abanyarwanda gusubira Uganda kandi abafashwe ku buryo butemewe n’amategeko batarafungurwa? Nibabanze babafungure, ibindi bizakurikira.”

Amb. Nduhungirehe avuga ko ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda atari icy’umupaka ahubwo ko ari icy’umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye muri Uganda.

Mugenzi we wa Uganda Amb. Mugoya James yabaye nk’ubiza ku byo u Rwanda ruvuga, avuga ko rutigeze rubimenyesha Uganda mu buryo butaziguye.

Kuri we ngo Uganda yafunguriye amarembo Abanyarwanda cyangwa abandi bifuza kuyisura cyangwa kuyituramo ariko bakaza biyemeje gukurikiza amategeko yayo.

Ati: “Twe aho duhagaze ni uko buri muntu wese (harimo n’Umunyarwanda) ubishaka yakorera cyangwa agatura muri Uganda. Niba hari ukoze icyaha agomba kugikurikiranwaho binyuze mu mategeko.”

James Mugoya avuga ko amategeko ya Uganda areba buri wese uyituyemo cyangwa uyigendamo, yaba Umunyarwanda cyangwa undi wese.

Mugoya avuga ko uko byagenda kose ibintu bizasubira mu buryo hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ati: “Ejo bundi twasinye amasezerano y’ubwumvikane. Nimureke tubihe igihe kandi bizatungana tubane n’abaturanyi neza.”

ChimpReports

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW


Soma inkuru irambuye »
share on Twitter Like Minisitiri muri Uganda yagize icyo avuga ku Banyarwanda bahafungiye on Facebook

IMPAMVU YATUMA UZA KWIGA MURI KAMINUZA Y’U RWANDA WAKWIGA UBUREZI

By Jean Pierre Nizeyimana on Aug 23, 2019 06:46 am

Ishami ry’uburezi ni rimwe mu mashami atandatu ari muri kaminuza y’ u Rwanda. Ritanga ubumenyi mu bwarimu, amahugurwa n’impamyabumenyi ku barimo bigisha amashuri yisumbuye. Amasomo ahatangirwa afasha abiga uburezi kumenya uko bazafasha abanyeshuri babo mu mashuri abanza, ayisumbuye na za Kaminuza.

Kaminuza y’u Rwanda yakira abahanga bo mu nzego zose

Abiga muri ririya shami rya Kaminuza y’u Rwanda bahabwa impamyabumenyi zihanitse n’iz’ikirenga.

Iri shami ritanga impabumenyi zihanitse mu mashami 10, impabumenyi z’ikirenga mu mashami 26 n’izindi zirimo izitwa postgraduate enye, iyo ku rwego rwa diploma imwe n’indi ya postgraduate imwe.

Kugira ngo uhitemo iri shami ry’uburezi ugomba kumenya ibigize ishami ugiye gukurikirana kugira ngo umenye ibyo uzihuguramo mu bijyanye n’ubwarimu.  Ku bindi bisobanuro wabisangahttps://www.ajol.info/index.php/rje.

Dufite ibikoresho bitandukanye harimo studio aho abanyeshuri bihugura mu ndimi kandi n’abandi  babyifuza haba muri Africa n’ahandi.

Iki kigo cya Kaminuza gitanga impamyabumenyi zihanitse yandi mashami 35, hamwe n’iz’ikirenga mu mashami 16 no mu zindi ngeri z’ubuhanga zitandukanye:

Ishuri rya Kaminuza ryigisha amasomo yerekeye uburezi budaheza(School of Inclusive and Special Needs Education)

Impamyabumenyi ihanitse mu burezi budaheza

Impamyabumenyi y’ikirenga mu bushakashatsi mu burezi hamwe n’izi nzego:

  • Inclusive Education
  • Disability Studies
  • Special Educational Needs

ISHURI RY’UBWARIMU

  • Postgraduate Diploma in Education (PGDE)
  • Postgraduate Certificate in Learning and Teaching in Higher Education (PGCLTHE)

Impamyabumenyi ihanitse mu burezi hamwe n’izi nzego:

  • Curriculum and Instruction
  • Educational Leadership and Management

Impamyabumenyi ihanitse mu burezi n’indimi zikurikira:

  • English Education
  • Kinyarwanda Education
  • Kiswahili Education
  • Enseignement du Français

Impamyabumenyi y’ikirenga y’ubushakashatsi mu by’uburezi(PhD by Research in Education) muri izi nzego:

  • Mathematics Education
  • Physics Education
  • Chemistry Education
  • Biology Education
  • ICT in Education
  • English Education
  • Kinyarwanda Education
  • Kiswahili Education
  • French Education
  • Social Studies
  • Primary and Early Childhood Education
  • Geography Education
  • History Education
  • Psychology of Education
  • Educational Leadership and Management
  • Curriculum and Instruction
  • Philosophy of Education
  • Economics of Education

Ikigo nyafrica kigisha imyigishirize ishingiye k’uguhanga udushya, imibare na siyansi

Impamyabumenyi ihanitse mu burezi muri izi nzego:

  • Biology Education
  • Chemistry Education
  • Physics Education
  • Mathematics Education

Impamyabumenyi y’ikirenga mu bushakatsi mu by’uburezi muri izi nzego:

  • Biology Education
  • Chemistry Education
  • Physics Education
  • Mathematics Education

Uburyo bwo kwishyura muri Kaminuz ay’u Rwanda:      

Kwishyura amafaranga muri Kaminuza y’u Rwanda ukoresha konti yayo. Kaminuza itanga uburyo bubiri bwo kwishyura amafaranga.

Ukeneye ibindi bisobanuro ku bijyane no kwishyura wasura:  https://www.ur.ac.rw/

 UBURYO BWO KWINJIRA MURI KAMINUZA NKURU Y’U RWANDA

 Gusaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda bikorwa kuri Murandasi ukanyura k’urubuga: www.ur.ac.rw.

Uburyo bwo gusaba kwiga muri Kaminuza uciye kuri murandasi busaba ubishaka kuba afite  ‘email’nomero z’indangamuntu, umunyamahanga we ugakoresha nomero za pasiporo (passport). Ubishaka agomba kuba azi kuvuga no kwandika Icyongereza.

 UBURYO BWO KWISHYURA KU BASHAKA GUSABA KWIGA MURI KAMINUZA Y’U RWANDA

 Kugira ngo umuntu  yemererwe gutangira amasomo ye muri Kaminuzay’u Rwanda yishyura ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (Frw10,000) iyo ari umwenegihugu.

Abanyamahanga bishyura amadolari ahwanye n’ibihumbi Frw 12

Ku bindi bisobanuro ku bijyanye no kwishyura wareba: www.postgraduate.ur.ac.rw

UMUSEKE.RW


Soma inkuru irambuye »
share on Twitter Like IMPAMVU YATUMA UZA KWIGA MURI  KAMINUZA Y’U RWANDA WAKWIGA UBUREZI on Facebook

Christopher hari uri kwaka abantu amafrw mu izina rye, ngo agiye kwitabaza inzego

By Martin NIYONKURU on Aug 23, 2019 05:09 am

Umuhanzi Muneza Christopher avuga ko hari umuntu wamwiyitiriye kuri Facebook uri kwaka amafaranga abantu mu izina rye none ngo agiye kwitabaza inzego z’ubutabera kugira ngo zimukurikirane.

Chritopher ngo arajya gutanga ikirego

Christopher abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yanditse aburira abakunzi be ko hari umuntu uri kumwiyitirira kugira ngo arye amafaranga ya rubanda.

Yerekanye konti y’uyu muntu akoresha kuri Facebook arenzaho amagambo agira ati “Iyi facebook si iyanjye uyu muntu ari kubandikira akabasaba amafaranga, ntimukore ikosa ryo kuyamuha turacyamukurikirana.”

Aganira n’Umuseke yavuze ko uwo muntu washinze konti ya facebook akayita Topher Muneza amazina uyu muhanzi akoresha ku mbuga nkoranyambaga ataramumenya.

Nyuma yo kuyishinga hari benshi bagiye bamukurikirana bazi ko ari uyu muhanzi kuko yashyiragaho amafoto ye.

Yahise atangira kujya yandikira bamwe mu bafana ba Christopher biganjemo abakobwa akabasaba amafaranga ababwira ko afite ikibazo ko azayabasubiza.

Christopher avuga ko hari bamwe muri aba bafana be batekewe umutwe, bagiye bamuhamagara bashaka kumubaza ibyerekeye ikibazo yaba afite akababwira ko ntacyo bagatungurwa.

Ati “Hari abanyandikiye bambaza niba ikibazo nari mfite cyarakemutse nkababwira ko ntacyo nigeze nkabona birabacanze bakambwira ko bampaye n’amafaranga nyabakiye kuri facebook…nibwo navumbuye ko hari uwo mutekamutwe kuko bananyeretse ubutumwa yabandikiye.”

Christopher avuga ko uwo muntu ataramumenya ariko hari abamuhaye numero yakoreshaga banyuzaho amafaranga.

Avuga ko agiye kwitabaza inzego z’ubutabera kugira ngo zikurikirane uyu muntu wamwiyitiriye agamije kurya ibya rubanda.

Yabujije abantu kongera guha agaciro uyu muntu wamwiyitiriye

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW


Soma inkuru irambuye »
share on Twitter Like Christopher hari uri kwaka abantu amafrw mu izina rye, ngo agiye kwitabaza inzego on Facebook

Ararangisha mukuru we wacitse ibitaro bya CARAES -Ndera mu mayeri menshi

By Jean Pierre Nizeyimana on Aug 23, 2019 02:25 am

Marianne Mujawimana  wo mu murenge wa Nyakarenzo akagari ka Kabuye mu karere ka Rusizi yaje  ku Umuseke kurangisha  mukuru we witwa Christine Mukahabiyambere  watorotse ibitaro bya Ndera taliki  28, Nyakanga, 2019. Avuga ko amakuru yahawe n’abo yasanze kuri biriya bitaro avuga ko Mukahabiyambere yatorotse ibitaro akoresheje amayeri menshi.

Uyu mubyeyi w’abana barindwi ngo umuryango we waramubuze nyuma yo gutoroka ibitaro bya Ndera

Ngo yaguranye na mugenzi we ( wahoraga aryamye kubera uburwayi bwo mu mutwe bukomeye) igitenge, abaganga babona uwo murwayi yiyoroshe igitenge cya Mukahabiyambere ‘bakagira ngo niwe

Ati: “ Narahageze mbaza abo nahasanze bambwira ko yacitse , bambwira ko mbere yo gucika yasabye undi murwayi ko bagurana ibitenge . Yagiye atyo abaganga baje barebye bakabona umuntu bakabona umuntu wiyoroshe igitenge cye bagakeka ko ari we…”

Avuga ko nawe yasanze hari igitenge Mukahabiyaremye yari yamanitse ku bwogero akeka ko ariwe wagiye  kwiyuhagira.

Bisa n’aho uriya murwayi yari yateguye neza inzira iri bumufashe gucika.

Abaganga babwiye Marianne ko koko babuze mukuru we.

Avuga ko ikibazo yakigejeje kuri Polisi ikorera mu murenge wa Ndera ariko bamubwira ko bari bukomeze gukorana n’izindi nzego mu gushakisha Mukahabiyambere.

Frère Charles Nkubiri uyobora ibitaro bya Ndera yabwiye Umuseke ko koko uwo murwayi bamwakiriye.

Ati:” Nibyo koko uyu murwayi ibitaro byacu byamwakiriye taliki , 17, Nyakanga, 2019 aza kubitoroka taliki 03, Kanama, 2019.”

Avuga ko ubusanzwe iyo hari umurwayi utorotse ibitaro bibimenyesha benewabo bamuzanye, kandi ngo no ku kibazo cya Mukahabiyambere bamenyesheje abo mu muryango we.

Christine Mukahabiyambere ni umubyeyi w’abana barindwi, akaba afite umugabo babanaga mu murenge wa Gashonga, Akagari ka Muti, Umudugudu wa Karenge. Ni mwene Stefano  Habiyambere na Christiane Nyiraguhirwa.

Mukahabiyambere yavutse taliki 01, Mutarama, 1969 akaba yarashakanye na Jean Pierre Mashukano wavutse nawe taliki ya 01, Mutarama, 1959.

Mujawimana asaba uwabona Christine Mukahabiyambere yabimenyesha Polisi cyangwa urundi rwego kugira ngo agaragare abashe gusubizwa mu muryango cyangwa kwa muganga bibaye ngombwa.

Christine Mukahabiyambere ni umubyeyi w’abana barindwi, akaba afite umugabo babanaga mu murenge wa Gashonga, Akagari ka Muti, Umudugudu wa Karenge mu karere ka Rusizi

UMUSEKE.RW


Soma inkuru irambuye »
share on Twitter Like Ararangisha mukuru we wacitse ibitaro bya CARAES -Ndera mu mayeri menshi on Facebook

Gatuna: Ntibarambuka ariko bishimiye gusubira Uganda bagahura n’abavandimwe

By Martin NIYONKURU on Aug 22, 2019 06:01 pm
  • Urwego rw’abinjira rwangiye Itangazamukuru gutara no gutangaza ibyo ku mupaka,
  • Ku mupaka haracyakonje…Nta Munyarwanda wambuka,
  • Mu masaaha abiri hambutse nk’abantu 15 biganjemo Abarundi bajya Uganda,
  • Nta munyamaguru wambuka…Uretse inka ebyiri nabonye ziva Uganda,
  • Abahaturiye ngo igihe bemerewe kwambuka bazahita bajya kuramutsa abavandimwe.

Abanyarwanda baturiye umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda baravuza impundu nyuma y’amasezerano Abakuru b’Ibihugu byombi basinye arimo ingingo zisaba Leta zombi gusubukura ibikorwa by’ubuhahirane n’imigenderanire ku babituye nyuma y’igihe hari umwuka mubi.

Ku mupaka harakonje nta munyarwanda uremererwa kwambuka

Umunyamakuru w’Umuseke wageze kuri uyu mupaka saa 11h20, yahasanze imodoka y’imwe muri Kompanyi zitwara abagenzi ya Trinity, abakora umurimo wo kuvunja kuri uriya mupaka bamubwira ko ivuye muri Kenya.

Aba bavunjayi bambaye imyenda ibagaragaza babwiye umunyamakuru ko nta Munyarwanda uremererwa gukandagira ku butaka bwa Uganda.

Abakozi bo ku mupaka babwiye umunyamakuru ko atemerewe kugirana ibiganiro n’abaturage bari ku mupaka ndetse ko adashobora gufata ijwi cyangwa ishusho adafite uburenganzira bwavuye ku kicaro cy’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka i Kigali.

Ku kicaro cy’urwego rw’Abinjira n’abasohoka bavuga ko nta gikorwa kemewe ku mupaka mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga itarabitangira uruhusa.

Umunyamakuru yitaruye umupaka avugisha abaturage barimo abo mu mirenge ya Kaniga na Cyumba ihana imbibi na Uganda, bavuga ko bakiranye ubwuzu amasezerano yashyizweho umukono n’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Uganda i Luanda muri Angola ku wa gatatu w’iki cyumweru asaba gusubukura imigenderanire.

 

Hari abakumbuye abavandimwe…

Rwamwanga Jean de Dieu avuga ko igihe bemerewe kwambuka bajya muri Uganda uwo munsi azarara agiye gusura abavandimwe be bariyo kuko badaherukana kuva umupaka wafungwa.

Ati “Hariyo bene mama, hariyo ba mama wacu iyo tuvuganye kuri telephone batubwira ko badukumbuye kandi natwe turabakumbuye.”

Avuga ko umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wanazanye urwikekwe hagati y’abaturanyi bo muri Uganda.

Ati “Iyo umuntu muturanye mutarahurana umuriro, uba ubona mufitanye ibibazo.”

Uyu mugabo usanzwe akora n’umurimo wo gutwara abagenzi ku igare, avuga ko kuva imipaka yafungwa byamuteye ubukene kuko nta bantu bagikunze kugenda muri kariya gace.

Uzamukuza Florence avuga ko hari ibintu byinshi bakuraga muri Uganda basanzwe bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi nka “Kawunga, igitoki, akunyu k’igikuka [gikukuru].”

Avuga ko na bo bajyaga bajya kugurisha ibishyimbo muri Uganda bisanzwe bifite isoko muri kiriya gihugu.

Uyu mubyeyi avuga ko bumvise iby’ariya masezerano ikabatera akanyamuneza. Ati “Ahubwo n’iyo uyu munsi baza kuba bafunguye ngo twambuke tuge kubasuhuza urukumbuzi rushire.”

Musime Florence utuye mu kagari ka Rwankinjo mu Murenge wa Cyumba na wo uhana imbibi na Uganda, avuga ko kuva habaho umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bigatuma Abanyarwanda babuzwa kwambuka bajya muri Uganda, imibereho muri kariya gace yahise ihenda.

Ati “Ubu akawunga twaguraga maganatatu na mirongo itanu (350 Frw), twarimo tukagura Magana arindwi (Frw 700) cyangwa magana inani (800 Frw).”

Uyu muturanyi wa Uganda avuga ko imyambaro bambara by’umwihariko iy’abana bayikuraga muri kiriya gihugu ariko ko kuva babuzwa kujyayo, basaga nk’abambaye ubusa kuko byabasabaga kujya kuyigura i Byumba bibagoye.

Ati “Gutega ujyayo ni bibiri (Frw 2000), tukibaza ngo abo bana bazongera kwambara ryari.”

Avuga ko ibi bihugu byombi bikwiye kubanirana kivandimwe kuko ababituye bafite inyungu nyinshi bahuriyeho, ku buryo ngo agiye gusabira Abakuru babyo bagakomeza “Gukundana, bakumvikana, ntibizongere kubaho (ibyo kwangana) tukongera tugasabana nk’uko byari bisanzwe, amahoro agataha muri Uganda no mu Rwanda.”

Aba baturage bavuga ko bamaze iminsi basa nk’abari mu bwigunge kuko nta n’ibikorwa byinshi byari bigikunze kuba muri kariya gace, bavuga ko nk’abatuye muri iriya Mirenge ya Kaniga na Cyumba batapfaga kubona uko bajya mu bindi bice by’umugi byo muri kariya Karere kuko nta modoka zigikunze kuhagenda.

Ngo bakeneye kongera kujya gusura abavandimwe

 

Ubuyobozi bwo ngo nta muturage wahungabanye…Ngo ahubwo byazamuye kariya gace

Mpozayo Jean Marie Vianney ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Kaniga wanasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa, uri mu kiruhuko, avuga ko iby’ariya masezerano bikwiye kuba inkuru nziza ku batuye umurenge kuko hari benshi bafite abavandimwe muri Uganda.

Ati “Hongeye kubaho ko imiryango yongera guhura no gusurana, urumva ko hasa nk’ahagarutse umutuzo n’abaturage bakumva ko batekanye.”

Uyu muyobozi uvuga ko ariya masezerano natangira gushyirwa mu bikorwa bizabyutsa ubuhahirane. Avuga ko abatuye mu Rwanda batigeze bahungabanywa na biriya bibazo.

Ati “Ahubwo byaduhaye umwanya mwiza n’isura nziza yo kumenya ngo, ese ubundi twebwe twabasha kwigira? Ntawahungabanye kuko nta nzara twigeze tugira, abantu barakomeje bararya, barahinga barasarura.”

Avuga ko biriya bibazo byatumye hari n’Abanyarwanda bateza imbere iguhugu cyabo kuko nk’abagabo bari bakunze kujya guhingira amafaranga muri Uganda ariko imbaraga zabo bakaba bari guhinga ubutaka bwabo mu Rwanda.

Ati “Urebye imisozi yose irahinze, umugabo n’umugore bongeye kunga ubumwe barahinga, n’abana basigaye babona ababyeyi babo bombi kuko hari uwagendaga mu gitondo akagaruka nimugoroba.”

 

Kuki gufungura umupaka atari byo byihutirwa?

U Rwanda ruvuga ko ikibazo gihari hagati yarwo na Uganda atari icy’ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abantu ku mipaka, ahubwo ngo ni ukuba ABANYARWANDA bamwe muri Uganda bahohoterwa bagafungwa n’ubu hakaba hari abafungiyeyo abandi bakavanwa mu mirimo yabo bakoherezwa mu Rwanda hadakurikijwe amategeko.

Mu kiganiro Amb. Olivier Nduhungirehe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yahaye Umuseke ku wa kane tariki 22 Kanama, yavuze ko igikwiye ari uko Uganda ifungura Abanyarwanda bafungiyeyo, noneho ibindi biri mu masezerano bikubahirizwa uko byemejwe.

Yagize ati “None se twabwira Abanyarwanda gusubira Uganda kandi abafashwe ku buryo butemewe n’amategeko batarafungurwa? Nibabanze babafungure, ibindi bizakurikira.”

Ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda bishobora kuba byaratangiye kera ubwo ingabo z’ibihugu byombi zarwaniraga inshuro ebyiri mu mugi wa Kisangani muri DR.Congo, bikomeza mu ibanga. U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abarurwanya barimo abo mu mitwe ya RNC na FDLR, naho Uganda ishinja u Rwanda kwinjira mu nzego zayo z’umutekano.

Ntibyari byabaho ko ibihugu bifunga imipaka, ariko muri Gashyantare u Rwanda rwavuze ko rufunze by’agateganyo umupaka wa Gatuna kubera imirimo yo kuwusana, gusa ruburira Abanyarwanda kutajya muri Uganda ku bw’impamvu z’umutekano wabo.

Uzamukuza Florence ngo wenda bakongera bakarya kawunga

Hari abajyaga gushakishiriza imibereho muri Uganda ubu bahinnye akarenge

Ngo abatwara abagenzi na bo ntibakibabona

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW


Soma inkuru irambuye »
share on Twitter Like Gatuna: Ntibarambuka ariko bishimiye gusubira Uganda bagahura n’abavandimwe on Facebook

Ngororero: Muri batanu bari mu kirombe 4 bapfuye umwe ntaraboneka

By Ange Eric Hatangimana on Aug 22, 2019 03:04 pm

Ivuguruye:  Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba iremeza ko abantu bane muri batanu bari bagiye mu kirombe kiri mu Kagari ka Gaseke mu Murenge wa Kabaya muri Ngororero baburiyemo umwuka barapfa, undi ntaraboneka. Imirimo yo gukuramo imibiri yaraye ikorwa guhera saaa tanu kugeza saa kumi za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu.

Hari bamwe bajya gushaka amabuye y’agaciro mu birombe bikomye bikabaviramo akaga

Bari abantu barindwi ariko babiri bashobora kurokoka.  Amakuru y’uko bagiyemo bagaheramo yatangiye kumenyekana kuri uyu wa Kane ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Emmanuel Kayigi yabwiye Umuseke ko bane muri batanu bari babuze ejo ubu babakuyemo bapfuye ariko uwa gatanu ntaraboneka, ngo baracyashakisha.

CIP Kayigi avuga ko kiriya kirombe cyari gisanzwe gicukurwamo amabuye y’agaciro ya Wolfram ariko ‘cyarakomye’. Abagiye kugicukura ngo bari barenze ku mategeko.

Ati: “ Bariya bantu bari bagiye muri kiriya kirombe kandi gisanzwe gukomye. Kubera ko harimo gas hari impungenge ko yaba ariyo yatumye babura oxygen yo guhumeka, bikaba aribyo byashyize ubuzima bwabo mu kaga.”

Kayigi asaba Abanyarwanda muri rusange n’abatuye Intara y’Uburengerazuba by’umwihariko kwirinda kujya gushakira indonke ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ngo uko byagenda kose, ubuzima bw’umuntu bufite agaciro kurusha ibindi.

Imibiri ya ba nyakwigendera yajyanywe mu buruhukiro buri mu bitaro bya  Kabaya biri muri Ngororero.

Ngororero iri mu ibara ritukura cyane

Biriya byago byabereye mu kagari ka Gaseke mu murenge wa Kabaya muri Ngororero

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW


Soma inkuru irambuye »
share on Twitter Like Ngororero: Muri batanu bari mu kirombe 4 bapfuye umwe ntaraboneka on Facebook

 Musanze: Abasaga 5000 baraza amatungo mu nzu na bo bararamo

By Ange Eric Hatangimana on Aug 22, 2019 02:23 pm

Imibare yakozwe muri uyu mwaka wa 2019 igaragaza ko mu Ntara y’Amajyaruguru, Musanze iza ku isonga mu kugira abaturage bakirara mu nzu imwe n’amatungo, bagera ku 5360. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko bikwiye guhinduka.

Mayor wa Musanze Habyarimana Jean Damascene, avuga ko kurara mu nzu imwe n’amatungo bikwiye gucika

Imibare y’abararaga mu nzu imwe n’amatungo mu mwaka wa 2018 yagaragazaga ko Musanze ifite 7115, ubu baragabanutse bageze kuri 5360. Abaturage bavuga ko kuraza amatungo mu nzu babiterwa n’abajura bayiba nijoro.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyange, araza amatungo mu nzu na we araramo, avuga ko yabihisemo mu rwego rwo kuyarindira umutekano.

Ati: “Twiriza amatungo mu biraro bwakwira tukayashyira munsi y’igitanda kugira ngo batayiba kuko ino abajura barakaze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene avuga ko bagiye gukora ibishoboka abaturage barara mu nzu imwe n’amatungo bakabicikaho.

Yagize ati: “Kuba hari abakirarana n’amatungo y’ingeri zose amagufi n’amaremare, nta bwo biterwa n’umutekano muke kuko bavuga ko zakwibwa,  ahubwo ni imyumvire yabo. Isuku ituruka mu mutwe, tugiye gukora ubukangurambaga n’inzego zose ubuyobozi n’amadini n’amatorero.”

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko kuba hari abarangwaho umwanda w’ingeri zinyuranye, bikwiye kugirwamo uruhare na buri wese kugira ngo ucike.

Ati: “Abaturage barangwaho umwanda cyane uhereye no kubararana n’amatungo, buri wese akwiye kugira uruhare mu kurwanya umwanda, ba Mayor, inzego z’umutekano, abahagarariye amadini n’abandi. Turifuza ko ikibazo cy’umwanda kirangira ku buryo bwa burundu mu Ntara yacu, kandi tugomba kubikora ku buryo buhoraho tukagera kuri buri rugo.”

Intara y’Amajyaruguru ifite abaturage 13 608 bakirara mu nzu imwe n’amatungo, ibintu ubuyobozi bwiyemeje gushyiramo ingufu bigacika.

BAHIZI PRINCE VICTORY/UMUSEKE.RW


Soma inkuru irambuye »
share on Twitter Like  Musanze: Abasaga 5000 baraza amatungo mu nzu na bo bararamo on Facebook



 

Recent Articles:

Kanda hano usome amakuru arambuye






This email was sent to <<Email Address>>
why did I get this?    unsubscribe from this list    update subscription preferences
Umuseke · KG 1 Ave 49 · Kigali, Kigali · Rwanda

Email Marketing Powered by Mailchimp